Print

Producer Element akoze agashya katarakorwa n’undi mu Producer mu Rwanda.

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 13 August 2022 Yasuwe: 2440

Iyi ndirimbo Kashe yujuje miliyoni mu gihe k’iminsi 14 idafite amashusho yayo ya nyayo (official Video) ahubwo ari amashusho aherekejwe n’amagambo aririmbwa (Video Lyrics & Visualize)

Sibyo gusa kuko element yaciye agahigo ko gukurikirwa n’abantu benshi mu gihe gito kuri youtube (Subscribe) aho yagize abarenga ibihimbi 32 mu gihe cy’ibyumweru 2 gusa aho mbere yakurikirwaga n’abatarenga ibihumbi 8, ubu akaba afite abarenga ibihumbi 40.

Element ari muba Producer bamaze gutsindira ibihembo bigiye bitandukanye birimo Kiss Summer Producer, Isango na Muzika n’ibindi bitangwa mu gihugu bigenewe aba Producer bakora bakanatunganya umuziki.