Print

Nyanza: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambana na nyirabukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2022 Yasuwe: 4592

Umugabo w’imyaka 45 wo mu mudugudu Kigarama mu Kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza yaguwe gitumo n’umugore we ari gusambana na nyirabukwe w’imyaka 72.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu. Iyi nkuru ikimara kuba kimomo inzego z’ibanze zahise zihagoboka zijyana uwo mugabo na nyirabukwe hirindwa ko bagirirwa nabi.

Uyu mugore wifashwe na nyina asambana n’umugabo we yemereye BTN ko yabasanganye ku buriri anashimangira ko yabaye iciro ry’imigani muri ako gace bitewe n’ibyabaye.

Yagize ati “Nabasanze ku buriri none nabaye iciro ry’umugani, ndifuza ko babafungura njye nkigendera,kuko bari kuvuga ngo nafungishije mama n’umugabo.”

Abaturage bo muri aka gace.babwiye BTN ko batunguwe n’iyi nkuru y’uyu mugabo wafashwe n’umugore we ari gusambana na nyirabukwe bakanashimangira ko ijbyabaye ari amahano.

Umugore umwe yagize “Njye nibwo bwa mbere numvise umuntu warongoye nyirabukwe.”

Umusaza umwe yagize “Uko mbyumva numva ari amahano, kuva namenya ubwenge ibyo bintu ntabwo nigeze mbyumva.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mukingo bwavuze ko bukimenya aya makuru bwahise bwihutira gufata uyu mugabo na nyirabukwe bubakura muri urwo rugo kubera ko uwo mugore yari ari guteza amahane, ku buryo bashoboraga kugirirwa nabi.

IVOMO:IGIHE


Comments

BETTY 19 August 2022

NISHYANO KOKO!!