Print

Umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida Ndayishimiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2022 Yasuwe: 6853

Umuhungu wa nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboye u Burundi,witwa Kevin Nkurunziza yarushinze n’umukunzi we Katia mu birori byabaye ku munsi w’ejo.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter,umufasha wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza Denise Bucumi Nkurunziza yavuze ko ari umugisha uturuka ku mana kuba abana babob barushinze.

Yagize ati "Nubwo duca mu bintu bibabaje, Imana ntihemuka ikomeza kudutegurira ibihe by’akanyamuneza, ikaduhumuriza. Kevin ndagukeje kuba utuzaniye Umukazana Katia mu muryango. Muri uyu munezero mfite, ndashimira kandi Papa wawe kuko yatashe neza adusigiye Imana n’abantu.Imana Ihezagire urugo rwanyu."

ibinyamakuru bivuga ko ubu bukwe bwabaye mu ibanga kuko butamenyekanye mu binyamakuru gusa ngo bwitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Umuhungu wa Petero Nkurunziza, Kevin Nkurunziza yakoreye ubwo bukwe i Bujumbura ndetse yabukoze mbere ya mukuru we Kelly Nkurunziza ukomeye mu ngabo z’u Burundi.