Print

IFOTO Y’UMUNSI: Umukobwa wa Perezida Tshisekedi yashimiye se wamufashije gukora ubukwe bw’agatangaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2022 Yasuwe: 3480

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi witwa Fanny Tshisekedi,yashimiye se wakoze ibishoboka byose ubukwe bwabo bukaba agatangaza ndetse ngo uwo munsi uzahora iteka mu mitima yabo.

Madamu Fanny abinyujije kuri Twitter ye yagize ati "Data wuje urukundo, Twifuzaga kubashimira ku byo mwakoze byose kugira ngo uyu munsi ube mwiza mubuzima bwacu. Ubu bukwe bwagenze neza kuva butangiye kugeza burangiye kandi ndabikesha beto yanjye,fotokopi yanjye."

Fanny Tshisekedi yasezeranye kubana akaramata, mu bibi n’ibyiza na Dave Nsimba. Nta makuru menshi yigeze ajya hanze avuga ku musore wabaye umukwe wa Perezida Tshisekedi.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza ko ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe wahoze ayobora Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Yari kumwe n’umugore we Hamida Chatur.