Print

ONU niyo yiyemeje urugamba rwo kugemurira afurika ingano

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 August 2022 Yasuwe: 545

Ubwato bwa ONU bwagaragaye bwikoreye Ingano Zivuye muri Ukraine Zerekeza muri Etiyopiya, nyuma y’uko bigoye ubwikorezi busanzwe bukora ako kazi.

N’intambwe itewe nyuma y’izamuka ry’igiciro cy’umugati muri afurika kubera intambara uburusiya buri kurwanamo na Ukraine yari isanzwe ifite uruhare runini mu kugaburira uyu mugabane ingano.

Ubwato bw’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU bwuzuye amatoni hafi ibihumbi 23,000 y’ingano zavuye muri Ukraine, kuri iki cyumweru bwerekeza muri muri Etiyopiya.

Ni ubwato bwa mbere buvuye muri ako karere ka Ukraine karimo intambara butwaye ibiribwa byo gufasha ibihugu bihangayikishijwe n’inzara.

Ubwo bwato bwahagurutse buva ku cyambu cya Ukraine cy’i Yuzhne, mu burasirazuba bw’agace ka Odesa, kandi butegerejwe muri Djibouti, aho izo ngano zizapakururwa zibone kwerekezwa muri Etiyopiya zitwawe n’agashami ka ONU kita ku biribwa , PAM.

Ukraine n’Uburusiya basinye amasezerano bashyigikiwe na Turukiya na ONU mu byumweru bitatu bishize.
Ni amasezerano yari agamije kongera gufungura icyambu mu Nyanja y’umukara cy’amato atwara ingano mu bice bitandukanye by’isi.

Etiyopiya ni kimwe mu bihugu bitanu ONU ibona ko byugarijwe n’inzara.