Print

Kenya: Yisubije ikigega cy’amazi yari yarahaye abaturage nyuma yo kwanga kumutora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2022 Yasuwe: 895

Umunyapolitiki uzwi ku izina rya Henry Muthee Munyi yahaye ikigega cy’amazi abaturage batuye ahitwa Karurina mu ntara ya Embu yizeye ko bazamutora ariko nyuma yo kumutenguha bakihera amajwi undi utaragize icyo abamarira,uyu mugabo yahise yisubiza ikigega cye.

Nkuko amakuru abitangaza,uyu mugabo yimwe amajwi n’abaturage yari yaragiriye neza akabaha ikigega cy’amazi,umujinya uramurenga niko kugenda aterura icyo kigega cy’amazi aragitwara.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter na RoadAlertsKE yerekanaga aho icyo kigega cy’amazi cyari cyashizwe mbere nuko hasa ubu nyuma yo kugitwara.

Ubutumwa bwe kuri Twitter bugira buti”Umunyapolitiki yisubije ikigega cy’amazi yari yarahaye abaturage i Karurina, Embu nyuma yo gutsindwa. 😂 😂."

Abatanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa ntibabashije guhuza kuko bamwe bamushyigikiye abandi bavuga ko icyo gikorwa ari gito cyane ku buryo yakumva ko cyamuhesha amajwi.