Print

Kenya:Dore ibizakomeza kugenerwa Uhuru Kenyatta urangije manda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 August 2022 Yasuwe: 1772

The Nation yatangaje ko Perezida Uhuru Kenyatta usoje manda, hari ibyo yemererwa n’amategeko bizakomeza kumubeshaho na nyuma yo kuva ku butegetsi.

Muri byo harimo abakozi babiri bahembwa na Leta, abanyamabanga bane, intumwe enye, abashoferi bane n’abarinzi. Muri rusange, azaba yemerewe ibiro n’abakozi 34 babikoramo. Mu byo azahabwa kandi harimo inzu yishyurwa na Leta.

Mu bindi azahabwa harimo imodoka enye zirimo limousines ebyiri, n’izindi modoka ebyiri zisanzwe, zisimbuzwa buri myaka ine.

Kenyatta kandi azahabwa amafaranga y’inzu ya buri kwezi angana n’amashilingi 300 000 (asaga miliyoni 2.6 Frw), miliyoni 1.7 Frw yo kugura ibikomoka kuri peteroli, miliyoni 2.6 Frw yo gukoresha ku mazi n’amashanyarazi na miliyoni 1.7 Frw yo kwidagadura.

Buri mwaka mu yo yayoboye, azawuhererwa ishimwe ry’amafaranga nk’igihembo cy’ubwitange ku gihugu.

Kenyatta kandi azakomeza guhembwa 80% by’umushahara yafataga. Ubusanzwe Perezida Kenyatta yahembwaga miliyoni 1.44 z’amashilingi (asaga miliyoni 12 Frw).

Perezida Kenyatta azaba yemerewe ubwishingizi bwo kwivuza haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ni nako bizaba bimeze ku mugore we, Margaret Kenyatta.