Print

DR Congo: Komanda wa Police muri kivu ya ruguru yishwe n’umusirikare we

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 August 2022 Yasuwe: 1991

Komanda wa polisi y’igihugu cya Congo kishansa yaraye yishwe mu ijoro ryakeye riyishyira kuri uyu wambere tariki ya 15 kanama 2022.

Yiciwe mu gace ka Burungu muri teritoire ya Masisi iherereye muri kivu ya Ruguru ahagana mu masaaha ya saayine z’ijoro kuri icyi cyumweru twaraye dusoje.

Uyu wishwe ni komiseri Kibanja Ngabo, wari comanda wa polisi muri Rushebeshi ahitwa Burungu, nk’uko abasirikare be babitangaje bikimara kuba.

Radio okapi yanditse ko uru rupfu rwatewe n’umusirikare w’igisirikare FARDC wishe arashe ku mpamvu kugera ubu zitaramenyekana.

Uyu musirikare muto wishe umuyobozi we yahise afata imbunda ya nyakwigendera mbere y’uko ashyira mu maboko y’igisirikare cya FARDC, cyahise kimuta muri yombi.