Print

Shaddyboo yahishuye impamvu yanze kwitabira igitaramo yari yatumiwemo i Burundi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 August 2022 Yasuwe: 668

Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, Shaddyboo yari yageze i Bujumbura ndetse yatangiye no kwamamaza igitaramo yatumiwemo.

Icyatunguye abakunzi b’uyu mugore, ni uko mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, yabyutse avuga ko atakitabiriye ibi birori kuko hari ibyo atumvikanyeho n’ababiteguye.

Mu nyandiko ndende yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagaragaje ko yababajwe no kudataramana n’abafana be i Burundi icyakora amakosa yose ayahengekera ku bamutumiye.

Ati “Mbabajwe no kuba ntari bubashe gutaramana namwe, ariko ku rundi ruhande ntabwo nashobora gukorana n’abantu badafite ubushobozi bwo gutegura ibirori.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko hari ibyo atumvikanye n’abateguye ibi birori byatumye ku munota wa nyuma ahagarika kubyitabira.