Print

Umunyamakuru Ketty wa Isibo Tv yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 August 2022 Yasuwe: 1121

Ketty yambitswe impeta mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Kanama 2022 kuri Century Park i Nyarutarama.

Nkuko byagaragaye mu mashusho yatambutse ku mbugankoranyambaga Ketty yatunguwe cyane no kubona umukunzi we ashinga ivi akamusaba ko bashyingiranwa undi nawe yemera atazuyaje.

Mu busanzwe Gigi Ketty ni Rwiyemezamirimo ufite iduka ry’imideri akaba n’umunyamakuru wa ISIBO TV yambitswe impeta y’urudashira n’umusore utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu musore witwa Fred Karu wambitse impeta ketty atuye muri leta ya Texas amakuru ahari avuga ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana nkuko inshuti za hafi z’iyi nkumi izwi mu kiganiro Chapa Chapa kinyura ku Isibo Tv zibivuga.