Print

Umuraperi akaba n’umukunzi wa Rihanna Asap Rocky arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 August 2022 Yasuwe: 622

Peaple Magazine yatangaje ko Asap Rock akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita ndetse akanakomeretsa uwahoze ari inshuti ye Asap Relli bari banahuriye mu itsinda Asap Mob rihuriyemo n’abandi baraperi batandukanye.

Ibi byaha Asap Rock akurikiranweho People Magazine ivuga ko byakozwe mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2021.

Umushinjacyaha w’Akarere ka Los Angeles George Gascon yemeza ko Asap Rock akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita Asap Relli no kumurasa akamukomeretsa.

Ati"Kurasa imbunda ahantu hahurira abantu benshi n’icyaha gikomeye cyashoboraga kurangizwa n’ingaruka zibababje atari ku muntu wibasiwe gusa ahubwo no kubantu b’inzirakarengane basuye Hollywood".

George akomeza agira ati"Ibiro byange byakoze isuzuma ryimbitse ku bimenyetso biri muri uru rubanza maze nemeza ko byemewe ko hongerwaho ibirego bidasanzwe by’imbunda".

Kugeza ubu abahagarariye Asap Rock mu mategeko ntibaragira icyo babitangazaho mu gihe urubanza ruteganyejwe kuwa gatatu.