Print

Ukraine: Abagabo 5 bashinjwa kuba abacancuro bo bakabihakana,bashobora kwicwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 August 2022 Yasuwe: 648

Abongereza bafunzwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na Russia bireguye bavuga ko nta cyaha bakoze

Abagabo batanu, barimo n’Abongereza batatu, bahakanye bavuga ko atari abacanshuro barwanaga hamwe n’ingabo za Ukraine barwanya Uburusiya.

Babivugiye mu rukiko rubogamiye ku Burusiya.

John Harding, Dylan Healy na Andrew Hill bagaragaye mu rukiko rwo mu yiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk.

Harding, hamwe n’Umunya-Suède Mathias Gustafsson n’Umunya-Croatia Vjekoslav Prebeg, bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu, nkuko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bibivuga.

Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya byatangaje ko abo bagabo batatu bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu bose bafatiwe mu mujyi wa Mariupol cyangwa hafi yawo.

Uwo mujyi uri ku cyambu (cyangwa ikivuko mu Kirundi) wo muri Ukraine, wafashwe n’Uburusiya mu kwezi kwa gatanu, nyuma yo kumara amezi ugabwaho ibitero n’Uburusiya.
Baregwa kugerageza "gufata ubutegetsi ku ngufu" no "kugira uruhare mu ntambara nk’abacanshuro".

Umucamanza yavuze ko imanza z’aba bose uko ari batanu zizakomeza mu ntangiriro y’ukwezi kwa cumi, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya.