Print

Perezida Museveni‏ yashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 August 2022 Yasuwe: 545

Perezida wa Uganda, Yoweli K Museveni yashimiye William Ruto watorewe kuyobora igihugu cya Kenya nka perezida wa 5 ,asimbuye Perezida Kenyata wasoje manda ye muri icyo gihugu.

Mu izina ry’abanya Uganda Museveni yakeje Ruto ku butegetsi bwa kenya, amubwira ko we n’abayoboye muri Uganda bishimiye intsinzi ye.

N’ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter, Musevi aka abaye umu Perezida mu bambere wakeje William Ruto nyuma y’uko mu ijoro ryake hatangajwe ko ariwe watsinze amatora ahigitse uwo bari bahanganye Odinga.

Yagize ati “ mu izina ry’abanyayuganda,ndashimira nyakubahwa William Ruto watorewe kuba Perezida wa 5 wa repuburika ya Kenya. Nkuko nabikubwiye kuri Terefoni ukimara gutorwa, ndakwizeza ubufatanye n’uruhare rwa Uganda mu gukomeza gahunda twatangiye nk’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba”

On behalf of all Ugandans, I congratulate Your Excellency @WilliamsRuto upon your election as the 5th President of the Republic of Kenya. pic.twitter.com/63iF8KKOqi

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) August 16, 2022

Ku wa mbere nimugoroba, akanama k’amatora ka Kenya ni bwo katangaje ko Ruto, w’imyaka 55, ari we watsinze amatora n’amajwi 50.49%.

Yatsinzeho gato cyane Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’intebe, bari bahatanye bya hafi.

Ariko indorerezi z’amatora zo ku ruhande rwa Odinga zavuze ko zitashoboye kugenzura ibyo byavuye mu matora, ndetse bamwe mu bagize akanama k’amatora batangaje ko badashobora "kwirengera ibyavuye mu matora".

Akimara gutangazwa ,abadashyigikiye ko Ruto aba Pereida batangije igisa ni mirwano ,gusa inzego z’umutekano n’abategetsi bakomeza kubasaba kugarura ituze