Print

Diamond yatangaje akayabo kacibwa Zuchu mu gihe yagerageza kuva muri Wasafi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 August 2022 Yasuwe: 1259

Diamond Platnumz umuyobozi mukuru wa Wasafi Records yatangaje ko umuhanzikazi Zuchu azacibwa akayabo mu gihe yatusha akifuza gutandukana n’iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi.

Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yasubizaga umufana agira ati “ Aramutse abigerageje ntabwo twamuca munsi ya miliyoni $4.5.

Ibi Diamond abitangaje mu gihe bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’uyu muhanzikazi abereye umuyobozi.

Ni mu gihe kandi Babu Tale umwe mu bayobozi ba Wasafi Records aherutse gutangaza ko bashobora gusinyisha abahanzi babiri bashya muri iyi label imaze gutakaza abarimo Rayvanny , Harmonize , na Rich Mavoko.