Print

Umunyamakuru Shimwayezu Cedric yasezeranye imbere y’amategeko(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 August 2022 Yasuwe: 450

Cedric amenyerewe mu kiganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night binyura ku Isango Star.

Umuhango wo gusezeranya Cedric n’umugore we Gigi wabereye ku biro by’Umujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2022.

Kugeza ubu uyu munyamakuru byitezwe ko azakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.

Ni ubukwe buzatangizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa ukazabera i Ndera mu gihe gusezerana imbere y’Imana byo bizabera muri Shapele ya Centre Christus i Remera naho abatumiwe bakazakirirwa mu ishuri rya Kigali Parents.

Cedric ni umunyamakuru w;imyidagaduro wamenyekanye cyane kuri Contact FM na Contact TV, nyuma y’uko ifunze imiryango yaje kwerekeza ku Isango star aho akora mu kiganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night.

Uretse amakuru y’imyidagaduro ariko ni n’umusore uzwiho gusoma neza amakuru asanzwe ku Isango TV.

Cedric asezeranye n’umukunzi we nyuma y’igihe gito cyari gishize amwambitse impeta y’urutashira kuwa 7 Gicurasi 2022 bemeranya kubana.