Print

Umugore wa Riderman yamurase amashimwe mu myaka 7 bamaze babana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 August 2022 Yasuwe: 428

Abinyujije kuri konti ye ya instagram, umugore wa Riderman, Nadia Agasaro yashimiye cyane Riderman kubwo imyaka 7 bamaranye barushinze, ndetse akaba yaramuhaye umuryango mwiza.

Imyaka irindwi irashize Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe cyane ko mu 2015 aribwo bahanye isezerano ryo kubana akaramata. Kuri ubu bombi bafitanye abana batatu barimo impanga.


Ati “Ndagushimira imyaka 7 twubakanye urugo rw’umunezero , ndagushimira irenga 7 tumaranye mu rukundo. kandi bivuye mu ndiba y’umutima ,ndagushimira kumpa umuryango mwiza cyane ..."

Uretse kuba Nadia yagaragaje ko yanyuzwe n’urukundo rwe na Riderman uyu muhanzi nawe ntarambirwa kugaragaza ko ashimira umugorewe cyane abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha ndetse no mu biganiro agenda akora mu bitangazamakuru bitandukanye.

Riderman akunze kugaragaza ko yishimira umugore imina yamuhaye ndetse akanamushimira akazi gakomeye akora ko kurera abana babo avuga ko ari ibintu by’agaciro cyane kandi bikwiye gushimirwa ababyeyi bose baba Mama.