Print

Manchester United yahagaritse ibiganiro n’umukinnyi yari hafi gusinyisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2022 Yasuwe: 503

Ikipe ya Manchester United yahagaritse ibyo gusinyisha umukinnyi wo hagati w’Umufaransa Adrien Rabiot ukomoka muri Juventus bari bageze kure ibiganiro.

United yari yizeye kuzana uyu musore w’imyaka 27 kugira ngo ayifashe gukomeza hagati.

United yari yamaze kumvikana na Juventus, ariko umushahara uyu musore yasabaga wabaye ikibazo ihitamo kumureka

BBC ivuga ko hari ikinyuranyo kinini cyane hagati y’ibyo Rabiot yashakaga nibyo United yari yiteguye kwishyura.

United yashakaga kugira Rabiot umwe mu bahembwa amafaranga menshi mu ikipe.

Birashoboka ko kugura Rabiot bishobora kongera gutekerezwaho mu kindi gihe gusa ubu ntabwo ibiganiro bikiriho.

Uyu n’undi mukinnyi United yanze kugura nyamara yari yatangiye ibiganiro nawe nyuma ya Marco Arnautovic yashatse mu minsi ishize iza kumureka kubera ubusabe bw’abafana.

Rabiot yinjiye muri Juventus ku buntu mu mpeshyi ya 2019 kandi asigaje umwaka umwe ku masezerano yagiranye nayo bityo United ishobora kumubona ku buntu.

United iracyatekereza ku mukinnyi wo hagati wa Barcelona n’Ubuholandi, Frenkie de Jong wifuzwa cyane n’umutoza Erik Ten Hag,nubwo uyu musore w’imyaka 25 atifuza kuva Nou Camp.