Print

Ibyaha by’ubusambanyi bikomeje gutahurwa mu bihaye Imana

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 17 August 2022 Yasuwe: 476

Umukaridinali ukomeye i Vatican aherutse gushinjwa ibyaha by’ubusambanyi, barahea ku bimenyetso by’ inyandiko z’urukiko byatahuwe.

Izo nyandiko zigaragaza Umukaridinali w’Umunya-Canada ufite umwanya ukomeye i Vatican, yarezwe mu nkiko ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riganisha ku mibonano mpuzabitsina byakorewe abantu barenga 80 bo muri diyoseze ya Quebec.

Inyandiko z’Urukiko zishinja Karidinali Marc Ouellet, zabonetse kuri uyu wa Kabiri aho ashinjwa gukorera abagore ibi byaha muri 2008.

Izi nyandiko zigaragaye nyuma y’ibyumweru bicye, Papa Francis agiriye uruzinduko muri Canada aho yagendereye iki Gihugu mu mpera za Nyakanga 2022, akanasaba imbabazi ku bw’ibikorwa by’ihohoterwa ryakorewe abana mu mashuri byakozwe n’Abihaye Imana.

Karidinali Ouellet washinjwe ibi byaha, ni umwe mu bagize kongere y’Abasenyeri bafite umwanya ukomeye muri Guverinoma y’i Vatican.

Ikirego cyashinjaga Karidinali Ouellet cyakurikiranywe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Quebec, cyabaye muri Gicurasi aho hari abatangabuhamya 101 bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Abihaye Imana kuva mu 1940 kugeza uyu munsi.
Muri Gashyantare, Karidinali Ouellet yakoresheje inama y’Abapadiri yo gusaba imbazi kuri iyi “myitwarire idahwitse” yo guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bakarikorerwa n’Abihaye Imana