Print

Nyuma y’igihe Bamporiki nta butumwa ashyira kuri Twitter yashenguwe n’urupfu rwa Buravan

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 August 2022 Yasuwe: 992

Mu butumwa yashyize kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Bamporiki yavuze ko nyakwigendera Buravan atabarutse hari byinshi yamaze gukora.

Yagize ati “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Utabarutse atutira aba yujuje.
Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n'umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga. pic.twitter.com/uU0l6NSQoR

— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) August 17, 2022

Ubu butumwa bwa Bamporiki, yabushyizeho nyuma y’amasaha macye hatangajwe inkuru y’agahinda y’itabaruka rya Yvan Buravan witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, ni umwe mu babaye muri Guverinoma bakunze kugaragaza ko bishimira ibikorwa by’abahanzi nyarwanda.