Print

Tanzaniya: Abaporisi babyibushye bikabije Perezida yategetse ko bakamurwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 17 August 2022 Yasuwe: 1082

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yategetse ko abapolisi bafite umubyiho ukabije basubira ku myitozo bakagabanya ibilo.

Ni ibwiriza ryatangiwe mu muhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi mu mujyi wa Tanga, uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.

Suluhu yavuze ko bidashoboka ko umupolisi ashyira mu bikorwa inshingano ze, mu gihe afite umubyibuho ukabije.

Perezida Suluhu ngo yitegerezaga akarasisi, abona bamwe mu bari bayoboye harimo abafite inda nini. Rwose inda nini nazibonye. Ntabwo dukwiriye kugira abapolisi bafite inda nini

Aya magambo ya Suluhu aje nyuma y’amezi abiri yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Simon Sirro, akamwohereza nka ambasaderi muri Zimbabwe.


Comments

18 August 2022

Ese hano i Rwanda bamwe muri ba KIMOTO ( aha munyumve neza simvuze ko ari bose ) wasanganaga ipfupfu boshye impfizi yateretswe ntibagiwe n’inda wagiragango atwite bane harya bo Police yacu yarashize yemera kureka kwica amaso ndetse n’amatwi ku kimenyetso kigaragarira bose cyo kumunga umutungo w’igihugu? Impamvu iyo yabaga akuyemo imwe mu myambaro ihisha urwego abarizwaho mu mapeti hari n’uwo wabonaga ukumirwa usanze ari Caporal !! Wabaza umushahara agenerwa ugasanga utagera ku bihumbi 80 by’u Rwanda ! Ugasigara wibuka ko umunyarwanda mu buhanga bwe yararebye ati " Burya ntawe uyoberwa umwiba ahubwo ayoberwa aho amuhisha !!" Gusa ibibabyibuhisha cyangwa ibyababyuhishaga muzabiibaze abafite ibinyabiziga bigenda mu mihanda.