Print

DR Congo: Denis Mukwege afata kwinjiza ingabo z’abarundi mu gihugu nk’igisebo gikomeye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 17 August 2022 Yasuwe: 1170

Uwahawe igikombe cy’amahoro mu mwaka 218, Dr. Denis Mukwege yanenze bikomeye imigirire y’abategetsi ba EAC bohereje ingabo muri Kivu y’Epfo kugarura amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Kuriwe , ngo kwinjira kw’ingabo z’abaturundi mu gihugu cye n’ikimwaro gikomeye no kugaragaza icyuho muri diporomasi ya Congo Kinshasa, asaba ko igikeneye ari ugukora impinduka mu gisirikare cy’igihugu FARDC.

Yagize ati” Kohereza itsinda ry’abasirikare b’Abarundi bo muri EAC byerekana ko diplomasi yacu yananiwe. ni ugusuzugura igihugu cyacu. mureke duhagarike ibikorwa bihungabanya umutekano , ubundi tuvugurure igisirikare cyacu gikore kinyamwuga.”

Ni ubutumwa Denis Mukwege yanyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter kuri uyu wa 16 Kanama 2022.

Denis wahawe igikombe cy’amaho muri 2018 kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu gisirikare cya kongo, yagaragajke aya marangamutima kubera itangazo ry’igihugu cye riha Abarundi uburenganzira kuza gutera inkunga FARDC

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo FARDC yatangaje ko ingabo z’abatundi zinjiye mu gihugu zinyuze Uvira muri Sud-Kivu, aho zije gushakisha no kurandura imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga ihabarizwa.


Comments

citoyen 17 August 2022

Ariko ubundi uyu ni umuganga cyangwa ni umunyapolitiki? Igihe amara akoronga muri western media cyafasha benshi aramutse agikoresheje mu kuvura abarwayi. Izi nizo ngaruka z’imidari n’ibikombe bihabwa abantu kubera gusa ibyo bagiye gukoreshwa!