Print

Dore impamvu zidakwiye gutuma umuntu afata umwanzuro wo gushaka

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 17 August 2022 Yasuwe: 1149

. Niba Ujya Utekereza Ibi Ntuzirirwe Ushaka Umugabo cyangwa Umugore

. Amakosa mabi ugomba kwirinda gukora mu gihe cyo gushaka

. Ibinyu bishobora gutuma abashakanye batamarana kabiri

Gushaka rero ni icyemezo gikomeye umuntu afata mu buzima. Nubwo Bibiliya itubwira ngo umukobwa azata ababyeyi be ajye gushaka umugabo, ntago ari ibya buri wese cyangwa se ngo wumve ko biriho nk’itegeko kuri wowe. Akenshi usanga icyi cyemezo gikunze guhubukirwa na benshi bitewe n’impamvu runaka zitari ngombwa, maze ugasanga nyuma y’igihe gito habayeho gutandukana no kubyicuza.

Hari impamvu zitandukanye zagaragajwe abantu bakunze kwibeshyaho zigatuma bashaka ari zo bagize iturufu(bakazishyira imbere) nyamara bibaye ngombwa ukumva ari byo ushyize imbere byarushaho kukubera byiza gushaka ubiretse.

1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina.

2.Gushaka kuko ubonye ko ujyiye gusaza.

3.Gushaka ubonye ko uri wenyine ukeneye undi muntu ukuba hafi.

4.Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo.

5.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa.

6.Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe.

7.Gushaka kuko ukunda icyo gitekerezo ndetse ugakunda kubona ubukwe bw’abashakanye.

8.Gushaka kuko inshuti yawe nayo yashatse.

Aha ndakeka buri wese ahise yibaza igihe nyacyo cyo gushaka umugabo cyangwa umugore!! Wigira ubwoba igisubizo kirahari ku bijyanye n’igihe nyacyo n’impamvu nyayo yo gushaka.

“ Shaka umugabo cyangwa umugore kuko umukunda kandi nawe agukunda ndetse mwese mwabitekerejeho ntawe ubihatiye undi".