Print

Ramsdale urindira Arsenal yatereye ivi umukunzi we ukora mu ndege [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2022 Yasuwe: 1231

Umunyezamu wa Arsenal n’Ubwongereza Aaron Ramsdale yemeje ko ari mu maboko atekanye nyuma yo kubwirwa ngo "Yego" n’umukunzi we Georgina Irwin ukora mu ndege.

Umunyezamu wa mbere wa Arsenal,Aaron Ramsdale ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwambika impeta umukunzi we utangaje.

Mu cyumweru gishize, kuwa 11 Kanama,nibwo uyu mukinnyi yabajije Georgina Irwin niba yakwemera kuzamubera umugore undi arabyemera nkuko babitangaje kuri Instagram.

Ramsdale yateye ivi ari imbere y’icyapa kinini cyanditseho ngo "mbera umufasha’ hanyuma yambika impeta ya Diamond uyu mukunzi we Georgina.

Ramsdale, ufite imyaka 24,n’umwe mu bazamu bakomeye muri Premier League muri iyi minsi no mu myaka mike ishize ndetse azwiho kwitwara neza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Arsenal yabonye amanota yose mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona y’uyu mwaka.

Umukunzi wa Ramsdale ahora mu ngendo kuko akora mu ndege ndetse afite imigabane mu ruganda rukora imyenda ya siporo Gymnetix.