Print

Gisagara:Uherutse kwica umwana w’imyaka 9 amunize yemeye icyaha avuga icyabimuteye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 August 2022 Yasuwe: 1987

Uyu muhungu wamaze kuregerwa Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, arakekwaho gukorera iki cyaha mu Mudugudu wa Mutondo, Akagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara.

Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 02 Kanama 2022 saa moya z’ijoro (19:00’) ubwo uyu muhungu yabanzaga kujya gufata nyakwigendera kwa Se wabo aho yabaga.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, butangaza ko mu ibazwa ry’uyu muhungu, yiyemereye icyaha ndetse akavuga n’icyabimuteye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhugu “yemera ko yafashe umwana akamuniga akoresheje intoki agahita apfa, akikorera umurambo akajya kuwuta mu muferege aho wabonetse nyuma y’iminsi itanu.”

Uyu muhungu kandi yabwiye Ubushinjacyaha ko kwica uyu mwana, yabitewe n’umujinya wa se wabo w’umwana wamututse ngo ni ikivume azapfa atabyaye.

Kuir uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwashyikiriye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’ikirego kiregwamo uyu muhungu icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Comments

Boringo 18 August 2022

Nubundi se simbona kimuhama kandi azafungwa burundu.
Afite amahirwe menshi yo gupfa atabyaye kandi yigaragaje nk’ikivume n’ubundi.
Wica umuntu ngo bagututse? Isi igeze habi kabisa.