Print

Bruce warebereraga inyungu za Yvan Buravan ahishuye ijambo rya nyuma yamubwiye, amwizeza ikintu gikomeye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 August 2022 Yasuwe: 2404

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Intore warebereraga inyungu za Yvan Buravan mu muziki, yahishuye ko uyu muhanzi yari afite icyizere cyo gukira ndetse agakora igitaramo cyo kumurika Album ye nshya ’Twaje’ cyagombaga kubera muri BK Arena.

Bruce Intore yahishuye ko Yvan Buravan yamubwiye ati “Bro ntabwo Arena twayuzuza hatabaye iyi saga [induru]”.

’Saga’ ni iy’uko hari abamubitse ko yapfuye kandi akiri muzima. Mu byumweru bibiri ubwo Yvan Buravan yari avuye muri Kenya kwivuza yitegura kujya mu Buhinde, hari abavuze ko yapfuye ariko icyo gihe byari ikinyoma.

Aha niho Bruce Intore yahereye atanga isezerano kuri Yvan Buravan amwizeza gutegura igitaramo gikomeye cyo kumuha icyubahiro.

Ati “Muvandimwe ngusezeranyije ko tuzakora igitaramo gikomeye cyo kuguha icyubahiro, dutarame bitinde.”

Kuva ku wa 17 Kanama 2022 igikuba cyacitse mu muryango nyarwanda nyuma yo kumva ko Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza kanseri yari amaze iminsi ahanganye nayo.

“Bro Ntago Arena twayuzuza hatabaye iyi saga” his last words to me smiling. @yvanburavan had so much hope to get out his hospital bed so we can do our @bkarenarw show #Twaje !! Brother I promise,we must do the show in your honor King ! Dutarame bitinde #RIPYvanBuravan

— Bruceintore (@BruceIntore) August 17, 2022