Print

Ally Soudy yasabye ko hakubakwa ahantu hihariye hazajya habikwa amateka y’Ibyamamare

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 August 2022 Yasuwe: 610

Mu nyandiko iteye agahinda kenshi, umunyamakuru Ally Soudy yasabyeko habaho urukuta rw’ibyamamare, ahantu hihariye, n’inzu yihariye y’ibyamamare byagize uruhare mu myidagaduro nyarwanda, kuko imyidagaduro nyarwanda iri kubura abantu b’ingenzi.

Tariki 17 Kanama 2022, wari umunsi w’umukara ku Rwanda ndetse n’abanyarwanda mu myidagaduro kuko ari bwo hamenyekanye amakuru y’uko umunyamuziki Yvan Buravan na Yanga wamenyekanye mu gasobanuye bitabye Imana. Hari abandi nka Dj Miller, Jay Polly n’abandi bitabye Imana mu gihe gito gishize. Aha niho Ally Soudy yahereye asaba ko hashyirwaho ahantu hihariye habikwa amateka y’ibi byamamare.

Ally Soudy yasabye ko hakubakwa ahantu ndangamurage h’ibyamamare, ati’’U Rwanda rukeneye Wall/Walk/Home of fame, cyangwa uko twabyita kose tubikamo amateka y’izi ntwari mu ruganda rw’imyadagaduro nyarwanda, please. "

View this post on Instagram

A post shared by Ally Soudy 🇷🇼🇷🇼🇷🇼 (@allysoudy)


Comments

Patos 19 August 2022

Ntumugakabye kuko ibyo byamamare ntakintu kidasanzwe byakoze uretse kuririmba bishakira ubutumwa cg gusobanura filmés.Rero umuntu si Intwari keretse yarakoze ibintu byakijije abantu wenda akaririmba nki indirimo zitanga ubutumwa nka Lucky Dube, Ariko na JPaul yigishaga neza nuko yakoraga nabi anywa urumogi.Younger we yatumiye Abantu bamara cash bajya mudusobanuye .
Ally Sudi mureke gukabya mwigira ibitangaza kuko mukoresha amaradiyo kuko ibyo mukora nta gishya kirimo