Print

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatuye Yvan Buravan Prix Découvertes ya 2022

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 18 August 2022 Yasuwe: 1117

Mu nkuru basohoye nyuma yo kumenya iby’urupfu rwa Yvan Buravan, ubuyobozi bwa RFI bwafashe icyemezo cyo kumuha icyubahiro mu biganiro bibiri; Couleurs Tropicales gikorwa na Claudy Siar n’icyitwa Legende Urbaines gikorwa na Juliette Fievet.

Ibi biganiro bizagaruka ku mateka ye n’urugendo rwe muri muzika. Ubuyobozi bwa RFI bwanemeje ko bwafashe icyemezo cyo gutura Yvan Buravan igihembo cya Prix Découvertes 2022.

RFI igarutse kuri uyu muhanzi mu gihe abantu banyuranye biganjemo abakomeye ku Isi bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ’Francophonie’, bwagaragaje agahinda bwatewe n’urupfu rw’uyu muhanzi.

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter bati “Ku wa 20 Gicurasi 2022, Yvan Buravan yaririmbye mu mugoroba wa Francophone afatanyije n’abandi bahanzi bo mu Rwanda. Uyu munsi dutewe agahinda ko gusezera kuri uyu musore witabye Imana nubwo ibihangano bye bizadusigara mu mutwe.”

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.