Print

Amashusho agaragaza Selena Gomez asoma Rema akomeje kuvugisha benshi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 August 2022 Yasuwe: 785

Mu mashusho yagaragaye agaragaza Selena Gomez asoma Rema inshuro ebyiri ku itama bigaragara ko amwishimiye ndetse mu bayabonye bakomeje gutangazwa n’urugwiro uyu muhanzikazi w’icyamamare w’imyaka 30 yagaragarije umusore ukiri muto w’imyaka 22.

Ubwo Rema yasangizaga abamukurikira ayo mashusho ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko akunda Selena Gomez yongeraho ko Los Angeles yamunejeje cyane.

Rema yanditse agira ati “LA yangize ikinyugunyugu ndumva naguruka, Ndagukunda Selena Gomez.”

Amakuru mashya ahari ni uko Selena Gomez yahise atanga integuza z’indirimbo nshya ari gukorana na Rema wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Calm Down’

Umwe mu bafana witwa @Heisjamil, yagize ati: "Selena Gomez yasomye Rema inshuro ebyiri aza no mu gitaramo cye i Los Angeles !. uru urwego ruri hejuru nyamuneka !, byandenze !. ”

Uwitwa @jeremyb___ we yagiize ati: "Nzi ko Rema azicara akabitekerezaho pe! kuko yavuye ku rwego rw’umuhungu usanzwe ubu ari gusomana na Selena Gomez?"

Abafana binshi bagaragaje ko bishimiye cyane urugwiro Selena Gomez yakiranye Rema ndetse bashimangira ko ari intambwe nziza yo kwaguka k’umuziki wa Rema.