Print

Polisi yasabye ababyeyi ikintu gikomeye nyuma y’ibyabaye kuri Mugabekazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2022 Yasuwe: 5142

Polisi yasabye ababyeyi kwigisha abana kwirinda imyitwarire ishobora kubashora mu byaha byatuma bagongana n’amategeko birimo kwambara ubusa n’ibindi.

Ibi bikubiye mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Yagize iti “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha.

Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Ubu butumwa bwa Polisi butanzwe mu gihe hashize iminsi mike mu Rwanda hari impaka ku bijyanye n’imyambarire iboneye ndetse n’ibifatwa nko kwambara ubusa.

Ni nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umukobwa Mugabekazi Liliane witabiriye igitaramo cya Tayc mu myambarire itaravuzweho rumwe ndetse bikaza gutuma atabwa muri yombi.

Uyu mukobwa yitabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera iyo myitwarire yagaragaje mu ruhame mu gitaramo cyo kuwa 30 Nyakanga 2022.