Print

Casemiro yasubije abamushinje kwerekeza muri United akurikiye amafaranga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2022 Yasuwe: 1465

Umunya Brazil,Casemiro yavuze ko kwerekeza muri Manchester United bitatewe n’amafaranga yahawe akamuhuma amaso.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yasezeraga ku mugaragaro ikipe ya Real Madrid yakiniye mu myaka isaga 9 ishize.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30, yatangaje ko yerekeje mu "ikipe ikomeye ku isi"ndetse agiye gukomeza gutwara ibikombe.

United yemeye kwishyura agera kuri miliyoni 70 z’ama pound kuri Casemiro mu masezerano y’imyaka ine azatuma aba umwe mu binjiza amafaranga menshi muri iyi kipe ikomeye mu Bwongereza.

Yagize ati: "Iyo biza kuba ari amafaranga nari kuba naragiye mu myaka ine cyangwa itanu ishize.

Abantu batekereza gutyo baribeshya, ntibanzi na gato.Ikipe yamfashe neza cyane. Ni icyemezo cyanjye,n’inzira yanjye."

Nyuma yo kwinjira muri Real Madrid avuye muri Sao Paulo mu mwaka wa 2013, Casemiro yafashije Real Madrid gutwara UEFA Champions League inshuro eshanu, kongeraho La Liga inshuro eshatu na Cope del Rey imwe.

Mu gusezera,Casemiro yavuze ko azakomeza kwishimira igitego cyose Manchester United itsinze ndetse n’ibikombe itwaye kuko ari ikipe y’ubuzima bwe.