Print

Rurangirwa mu gutwara amagare Rab Wardell yitabye Imana akimara gutwara shampiyona ya Écosse

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 August 2022 Yasuwe: 1530

Rab Wardell yitabye Imana afite imyaka 37 nyuma y’igihe yari amaze agaragaza ubuhanga budasanzwe mu mwuga we wo gutwara amagare.

Mugenzi we Katie Archibald ni we watangaje aya makuru avuga ko yagize ikibazo cy’umutima guhumeka bitangira kugorana kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri Écosse ryavuze ko buri muntu ufite aho ahuriye n’umukino w’amagare muri Écosse, ababajwe n’urupfu rwa Rab Wardell.

Riti “Rab yari umunyonzi utangaje, inshuti, ambasaderi wa siporo yacu, azakumburwa na buri wese. Dukomeje umuryango n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Rab yatangiye umukino wo gusiganwa mu misozi ku magare nk’uwabigize umwuga, uyu mwaka.