Print

Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2022 Yasuwe: 926

Umuhanzi Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye Miss Rwanda 2020

Rwiririza Nyinawumuntu Delice wambitswe impeta na Edouce yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye intara y’Iburasirazuba ndetse yanabashije kugera mu mwiherero.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye guca amarenga bwa mber kuwa 29 Ukuboza 2021, ubwo Nyinawumuntu yafashe ifoto ari kumwe na Edouce ayishyira kuri status ya whatsapp ye arangije ashyiraho agatima gasanzwe kifashishwa mu kugaragariza amarangamutima umuntu ukunda.

Iki cyabaye nk’ikimenyetso ku makuru yari amaze igihe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bahamyaga ko Edouce Softman amaze igihe akundana n’uyu mukobwa.

Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, azwi mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygene, My love, Nziriki n’izindi nyinshi.