Print

Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 August 2022 Yasuwe: 871

Ni umuhango wabaye kuwa 27 Kanama 2022 .

Ubwo Bably yaganiraga n’Igihe yavuze ko yishimiye cyane intambwe yateye n’umugore we, avuga ko bari gutegura ibindi birori by’ubukwe.

Ati “Umugore wanjye nishimiye kuba birangiye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umukobwa twamenyanye mfite imyaka 20 none dusezeranye mfite 34, Imana ifite uko ica inzira zayo.”

Bably yasezeranye imbere y’amategeko na Umumararungu nyuma y’uko mu 2020 yari yambitse impeta uyu mukobwa bari bariyemeje kurushinga.

Uyu muraperi asezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imyaka itanu akoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Husna basezeranye mu 2017 ariko ntibabashe gukomezanya urugendo rw’ubuzima.