Print

USA: Umuraperi Tekashi 6ix9ine yakubiswe n’umukunzi we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 August 2022 Yasuwe: 556

Umukobwa witwa Rachel Waffley usanzwe ari umukunzi w’umuraperi 6ix9ine arafunzwe azira guhohotera no gukubita Uyu muraperi.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri USA avuga ko polisi y’umujyi wa Miami yaganiriye n’abatangabuhamya b’abaturanyi bakavuga ko biboneye uyu mukobwa akubita Tekashi nubwo uyu muraperi yanze kumufungisha.

Polisi y’uyu mujyi ivuga ko kandi 6ix9ine bamusanze afite ibikomere ku isura nubwo yanze gukorana n’izi nzego kugeza uyu mukobwa w’imyaka 25 atawe muri yombi.