Print

Zuchu akomeje kwibasirwa n’abavuga ko imyabarire ye idafite aho ihurira n’izina afite

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 August 2022 Yasuwe: 1718

Ifoto ya Zuchu yambaye imyenda igaragaza umukondo ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania.

Bamwe bibasiriye uyu muhanzikazi bavuga ko atazi kwambara, kuko ngo akenshi mu birori agaragara yambaye bitajyanye n’izina afite, abandi bamugiriye inama yo gushaka umunyamideli uzajya umwambika mu rwego rwo kurinda izina rye.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bahanzzi babarizwa munzu wa Wasafi iyobowe na Diamond ndetse bakaba baranavuzwe mu rukundo nubwo bombi ntawigeze agira icyo abitangazaho.