Print

RDC: Abaturage 10 baguye mu mirwano Hagati y’Abitwaje Intwaro mu ntara ya Masisi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 September 2022 Yasuwe: 1105

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo muri Teritwari ya Masisi haravugwa intambara ikomeye hagati y’imitwe yitwaje inwaro ya NDC -NDIMENDIME ya Gidosh Malai na APCLS ya Janvier Karairi mu karere ka Ngululu.

Abaturage 10 barimo n’umwe mu bayobozi b’inzego zibanze bishwe abandi bahunze iyo mirwano ari benshi.

iyi mirwano yatumye abaturage babarirwa muri 80% bava mu byabo, ubu bakaba bugarijwe n’imvura iriho ubu ndetse n’inzara ikomeye cyane ko ntacyo bahunganye.

bahungiye ahitwa muri Ruke i Massi ,aho bahungiye mu nzu za bagenzi babo nabo badafite amikora ahagije bivuze ko bose bari mu kaga k’inzara.

iyi mitwe yari imaze igihe yarahagaritse imirwano, ariko ubu yongeye gusubiranamo kuko hari ibyo batumvikanaho nko kurengera ubwoko bw’abanyaka n’’abahunde

buri ruhande ruraharanira kugenzura agace kanini kurusha urundi, cyane ko ingabo za FARDC zitagaraga, ari naho abaturage bahera batabaza bavuga ko batazi niba leta iba izi imbibi z’igihugu cyayo neza kugera ubwo hamwe higarurirwa n’inyeshyamba.