Print

Strawberry yarokotse urupfu nyuma yo gufatira umugizi wa nabi mu modoka yitwaje icyuma

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 September 2022 Yasuwe: 1783

Uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi uri kubarizwa i Kampala mu Gihugu cya Uganda yarokotse urupfu mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nzeri 2022 ubwo yari yasohokeye ahitwa Munyonyo ari gusangira n’inshuti ze.

Muri ayo masaha yari atashye amaze gusangira n’inshuti ze, ahamagara imodoka isanzwe itwara abagenzi (Taxi voiture) ijya kumutwara ariko atungurwa no kuyisangamo umusore witwaje icyuma wari wihishe mu ntebe inyuma.

Strawberry yagize ati “Nari nagiye kureba inshuti zanjye, tumaze gusangira mu ma saa tanu z’ijoro ntashye mpamagara ‘taxi voiture’ ngo ingeze mu rugo. Ihageze rero uyitwaye yampamagaye ndasohoka ariko kuko nzi ko hari igihe ziba zirimo abagizi ba nabi byansabye kubanza kuyigenzura.”

Uyu mukobwa yatunguwe no kubonamo umugabo witwikiriye amashashi aryamye mu ntebe z’inyuma.

Yahise avuza induru yiyambaza za nshuti ze zari zitaragera kure, zihageze zikubitwa n’inkuba nyuma yo kubona ko hari harimo umugabo wihishe mu modoka.

Polisi yahise ihagera, ifata uyu mugabo imusangana icyuma n’imbunda y’igikinisho.

Strawberry yavuze ko abajura nk’aba basanzwe bavugwa cyane i Kampala aho ngo bakorana n’abatwara za Taxi.