Print

Nick Minaj yagejeje ikirego mu nkiko cy’umunyamakuru wamutangajeho amakuru y’ibinyoma

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 September 2022 Yasuwe: 442

Uyu muraperikazi yajyanye umunyamakuru witwa Marley Green wamutangajeho amakuru y’ibinyoma.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko muri 2021 ubwo Nick Miaj yari amaze igihe gito yibarutse umunyamakuru Marley Green yashyize kuri Youtube Chanel ye amashusho avuga impamvu Nick Minaj atagaragaza umwana we ari uko yavukanye ubumuga kandi avuga ko uwo mwana yabitewe n’ibiyobyabwenge byo ku kigero cyo hejuru uyu muraperi akoresha atigeze ahagarika no mu Gihe cyo gutwita kwe.

UmunyamategekoJudd Burtsein uhagarariye Nick Minaj yavuze ko umukiriya we yababajwe n’amakuru y’ibihuha yamuvuzweho akanangiza izina rye avuga ko kandi akeneye indishyi y’akababaro angana na $75000.

Nick Minaj ajyanye iki kirego nyuma y’iminsi atangaje ko arambiwe amakuru y’ibihaha amuvugwaho kandi ko agiye gutanga urugero mu minsi mike ku banyamakuru bameze gutyo