Print

AMAFOTO: Fofo wo muri Papa Sava yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 September 2022 Yasuwe: 1535

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru taliki 18 Nzeri 2022 byitabirwa n’inshuti, abavandimwe ndetse nabandi biganje muri Sinema Nyarwanda.

Fofo agiye gukora ubukwe n’umuhanzi Paterne bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.

Paterne HP ugiye kubana na Fofo ubusanzwe n’umuhanzi wumurundi ariko ufite inkomoko muri Tanzania kuri ubu akaba atuye muri Leta zunze ubumwe z’America.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022 nkuko bigaragara k’ubutumire.

Paterne ugiye kurushinga na Fofo bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.