Print

Tonzi ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa gatatu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 September 2022 Yasuwe: 668

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Tonzi yagaragaje ko anyuzwe n’umugisha Imana yabahaye nk’impano nziza kandi ihebuje.

Ati “Mutima wanjye himbaza Uwiteka...Zaburi 103, Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n’ Imana.”

Uyu mwana wa Gatatu Tonzi yibarutse aje akurikira abandi babiri babakobwa umwe wavutse muri 2013 nundi avuka muri 2016.

Tonzi n’umugabo we bamaranye imyaka igera muri 20 bari mu munyenga w’urukundo cyane ko urukundo rwabo rwahereye ku ntebe y’ishuri ubwo bigaga muri Apace.

View this post on Instagram

A post shared by TONZI (@tonziofficial)