Print

Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yamaranye ikamba imyaka itatu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 September 2022 Yasuwe: 762

Grace uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho atuye n’umugabo we baherutse gushyingiranwa yahishye impamv yamaranye ikamba imyaka itatu mu gihe abandi baimarana umwaka umwe.

Miss Graceibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na shene ya Youtube yitwa Connection Tv ikorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga uko yamaranye ikamba imyaka itatu nicyatumye aryamburwa.


Mu Kiganiro Grace yumvikana avuga ko ubwo hamenyekanaga inkuru y’uko atwite yari agifite ikamba bikaba ngombwa ko hatangira gushakishwa umukobwa wamusimbura igitaraganya.

Grace mu gusobanura icyatumye amarana ikamba imyaka itatu yagize ati"Mu byukuri mu mboni zange, ni ukubera ko byari ibintu bishyashya, biteguwe na Company ndibuka ko icyo gihe yari Rwandatel kandi nibwo yari ikiza kandi ubu nayo tukigira Rwandatel".

Akomeza agira ati" Buri gihe haje ikintu gishyashya biragoye kurira ngo gihorero, kucyubaka bisaba imbaraga nyinshi cyane, cyane ko tutari tumenyereye ibintu bya Nyampinga kugira ngo bizajye biba buri mwaka, ni ukuvuga ngo bisaba ingufu nyinshi cyane bisaba imbaraga n’ubwitange bitari ibyabikorera ku giti cyabo na Leta byose bishyize hamwe.Rero navuga ko habayeho imbogamizi zo kuba cyari ikintu gishyashya kije.

Miss Bahati yabajijwe niba mu gihe cyo kwambara ikamba kwe yarajyaga aganirizwa ngo abone abo bajya inama ku byakorwa ati" Hoya naba mbeshye ntago namenyeshwaga icyo gihe wenda muri iyi minsi ishize hari abajyanama ariko icyo gihe nta bajyanama bariho, ni ukuvuga ngo ni wowe wirebaga nararyambaye kugeza ubwo bibaye ngombwa ko hashyirwaho igitutu kugira ngo abe umusimbura".

Grace avuga ko ubwo yai ageze mu mwaka wa gatatu afite ikamba hatangiye kuzamo ibibazoabantu batangiye kumurambirwa bifuza undi nawe bimusaba gukora ibintu bituma ahora mu maso y’abantu.

Avuga ko ubwo yaratangiye kuvugwa cyane no mu bitangazamakuru yahisemo kutita ku magambo agakurikira inzozi ze kandi akarera umwana we kandi neza cyane yari arimo kumurera ari wenyine kandi ari mu Gihugu cy’amahanga.