Print

Muchomante ari kwitegura kwibaruka umwana wa gatatu(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 7 October 2022 Yasuwe: 712

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Apwana’ yahuriyemo n’abaraperi Dope Zilha na Mapy, mu minsi ishize yasohoye iye wenyine yise ‘Postinga’.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri azikoze nyuma y’igihe gito atangiye gukora umuziki, afashijwe na sosiyete ‘The Savanis’ yashinganye n’umukunzi we Mfurankase.

Iyi sosiyete bashinze ni nayo ifasha umuraperi Dope Zilha uri mu bari kuzamuka neza muri iyi minsi mu njyana ya Hip Hop.

Mu buryo butunguranye, uyu muhanzikazi mu minsi ishize yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto amugaragaza ari kwa muganga yagiye kwipimisha nk’umubyeyi witegura kwibaruka.

Aline Ruseka ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Goma mu 1996. Ubwo yari afite umwaka umwe gusa w’amavuko, we n’umuryango we baje gutahuka mu rwababyaye.

Mu 2008 ni bwo uyu mugore n’umuryango we bagiye muri Ethiopie bahamara imyaka irindwi mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.