Print

Bobi Wine yarekuwe nyuma yo kumara amasaha afungiye I Dubai

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 10 October 2022 Yasuwe: 413

Uyu munya Uganda usanzwe uzwi nk’umuhanzi mu njayana ya pop akaza guhinduka umunya politiki, amazina ye ni Robert Kyagulanyi. Yavuze ko yafatiwe Dubai muri weekend ishize aho yari aje gukora igitaramo cy’indirimbo nk’umuhanzi.

Yafatiwe ku kibuga cy’indege akihagera , ahamara amasa 12 abazwa ibibazo ku murongo we wa Politiki n’ishyaka rye ,umuryango we n’ubuzima bwe bwite.

Icyakora ngo nyuma yo kubazwa ibyo byose, byarangiye arekuwe nta kiguzi icyo aricyo cyose bisabye usibye kumukerereza gusa, bikurikirwa no guhagarika igitaramo yari yateguye kigamije gufasha abimukira b’afurika mu bihugu by’uburayi.

Kuri Kyagulanyi, ngo ibyamubayeho arabishinja ambasade y’igihugu cye cya Uganda, cyane kuba ntacyo yakoze ngo igitaramo ke gikomeze.

Mu magambo ye, ngo amakuru afite nk’umunya politiki, Ambasade ya Uganda muri Dubai niyo yatumye igitaramo gihagarikwa kuko iyo kiza kuba nari kugarura abakobwa mu gihugu cyabo cya Uganda kandi byari kuba ari nko gukubita urushyi Leta ya Museveni.

Yongeye ho ko amaze gukorera ibitaramo byinshi Dubai, kandi mu bihe bitandukanye mu myaka 15 ishize, bityo atumva impamvu yo guhagarika igitaramo cya none kandi ntihatangazwe impamvu yabiteye.

Kyagulanyi yamenyekanye cyane ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Uganda mu mwaka ushize, aza gutsindwa amatora na Perezida Yoweri Museveni uyoboye kuri ubu.