Print

Ihere ijisho uburanga bwa Juliana Nalu wigaruriye umutima wa Kanye West(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 October 2022 Yasuwe: 1451

Juliana Nalu uri mu rukundo na Kanye West ni umukobwa w’imyaka 24 ukomoka mu Gihugu cya Brazil.

Kanye West yahuriye na Juliana mu Bufaransa mu birori bya Paris Fashion Week 2022 ubwo uyu mukobwa yari mu bakobwa bamurikaga amadarubindi(Sun Grasses) yakozwe na Kanye West kuva icyo gihe rukundo rwabo rugatangira kumenyekana.

Juliana Nalu abaye umukobwa wa kane ugiye mu rukundo na Kanye West nyuma y’uko atandukanye n’umunyamideri Kim Kardashian babyaranye abana bane.