Print

Patoranking yatunguranye abyina Kinyarwanda (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 October 2022 Yasuwe: 1377

Muri ibi birori Patoranking na Prayzah bagaragaye bifatanyije n’Itorero Urukerereza bahamiriza Kinyarwanda bafite Ingabo n’amacumu yifashishwa n’Intore mu guhamiriza.

Wari umugoroba wo gusangira no gusabana hagati y’urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt. Ariko kandi rukongera guhabwa ikaze mu Rwanda.

Uretse Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bari bitabiriye uyu mugoroba kimwe n’aba bahanzi, ni umugoroba wanitabiriwe n’abandi bantu bafite amazina akomeye barimo Jimmy Gatete n’abandi bakinnyi bakanyujijeho ku Isi.

U Rwanda ruri kwakira inama ya Youth Connekt yitezweho kuganira ku musanzu w’urubyiruko mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guharanira amahoro n’umutekano, guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi biri mu bizagarukwaho.

Ni inama iba buri mwaka igahuza abashyiraho za politiki, abacuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko na rwo rubigizemo uruhare.

YouthConnekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2012 ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP.

Kuva icyo gihe, hahanzwe imirimo 8309, ibigo by’ubucuruzi bishamikiye ku rubyiruko 772 bihabwa amahugurwa ndetse n’ibindi birenga 260 bihabwa ibihembo kubera ibikorwa byabyo by’indashyigikirwa.