Print

Mason Greenwood agiye gutangira kuburana ku byaha birimo gufata ku ngufu ashinjwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2022 Yasuwe: 1053

Mason Greenwood guhera kuwa mbere aratangira kwitaba urukiko kubera ibyaba aregwa byo gusagarira umukunzi we.

Ubushinjacyaha bwa Crown bwatangaje ko uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wa Manchester United, Mason Greenwood, agiye gutangira gukurikiranwaho icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu,guhohotera,n’imyitwarire mibi.

Uyu rutahizamu wa Man Utd, ufite imyaka 21, yafunzwe amajoro 3 muri gereza nyuma y’uko abapolisi binjiye mu rugo rwe i Bowdon, muri Greater Manchester , muri Mutarama.

Polisi uyu munsi yemeje ko Greenwood akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu,gukubita no gukomeretsa umuntu no guhatira no kugerageza kugenzura undi muntu

Bije nyuma yo gufatwa muri iki gitondo akekwaho kuba yaravuganye n’uwahohotewe.

Ibyaha bivugwa ko byakorewe umugore umwe kandi bivugwa ko byabaye hagati ya tariki ya 1 Ukuboza 2018, na 15 Ukwakira 2022.

Greenwoo ashinjwa ko yamaze imyaka 4 ahoza ku nkeke uyu mukobwa ndetse agerageza kumutegeko uko agomba kwitwara aho ngo yagerageje kumufata ku ngufu kuwa 21 Ukwakira 2021.

Uyu musore yahagaritswe muri United kuva mu mpera z’uyu mwaka ariko ngo aracyahembwa ibihumbi bye 75 by’amapawundi ku cyumweru kugeza igihe ibi birego bizamuhama.