Print

Cristiano Ronaldo yaje ku isonga mu bakinnyi bacuruzwa cyane kurusha abandi mu mikino yose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2022 Yasuwe: 1053

Ikinyamakuru Northstar cyatangaje ko umunya Portugal,Cristiano Ronaldo ariwe wakurura abaguzi kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino yose ku isi[most marketable athlete of 2022].

Uyu yahize ibindi byamamare birimo Serena Williams wakinaga Tennis na Lewis Hamilton wo muri F1.

Kugira ngo iki kinyamakuru gikore urutonde rw’abakinnyi 50 bacuruzwa cyane kurusha abandi ku isi mu mikino yose,cyegereye inzobere muri siporo,mu bucuruzi,mu gukundwa ku mbuga nkoranyambaga,mu bijyanye n’itangazamakuru,mu baterankunga n’ibindi.

Nyuma y’aho aba bakinnyi bahawe amanota hagendewe ku bintu 3: Amazina yabo,ubukungu ndetse n’abafana babo.

Ibi bikubiyemo uko bafatwa mu bantu,ibikorwa bagiye bakora mu gufasha ababaye n’ibindi bitandukanye.

Ibi byaje kurangira Cristiano Ronaldo ariwe wacuruzwa cyane kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino itandukanye.

Urutonde rw’abakinnyi 10:

1. Cristiano Ronaldo, Soccer, Portugal, 37
2. Serena Williams, Tennis, USA, 41
3. Lewis Hamilton, Motorsport, Great Britain, 37
4. LeBron James, Basketball, USA, 37
5. Lionel Messi, Soccer, Argentina, 35
6. Naomi Osaka, Tennis, Japan, 25
7. Virat Kohli, Cricket, India, 33
8. Alex Morgan, Soccer, USA, 33
9. Sam Kerr, Soccer, Australia, 29
10. Tom Brady, Football, USA, 45