Print

Mukanemeye Madeleine yarijijwe n’ibyishimo ubwo yasurwaga n’Amavubi U23 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2022 Yasuwe: 1528

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18/10/2022 abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" y’abatarengeje imyaka 23 basuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye ukijya kuri stade kureba umupira ku myaka ye isaga 97.

Ikipe y’ Amavubi U23 yasuye uyu mukecuru usanzwe ari umufana ukomeye wa MUKURA VS n’Amavubi iwe mu rugo bamugenera impano zitandukanye.

Aba bagize iyi kipe bamugeneye impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha ndetse n’ibiribwa.

Mu mafoto yagiye hanze,uyu mukecuru yagaragaye asuhuzanya urugwiro abakinnyi b’Amavubi ndetse hari aho amarangamutima yamufashe ararira.

Mukanemeye yabasezeranyije kutazabura kuwa Gatandatu kubashyigikira kuri Mali.

Amavubi ari mu karere ka Huye gutegura umukino ubanza azahuramo na Mali ku wa Gatandatu, mu gushaka itike ya #AFCONU23 izabera muri Morocco.