Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yakajije imyitozo mbere y’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2022 Yasuwe: 2957

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, arimo gutozwa n’umurwanyi wa MMA mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’isi hamwe n’abandi bagore b’abakinnyi

Georgina, ufite imyaka 28, arashaka kuzajya muri Qatar mu gikombe cy’isi ameze neza ndetse afite imyitozo ihagije aho azaba ashyigikiye umukunzi we Ronaldo.

Uyu munyamideli ukomeye yahawe umurwanyi ukomeye wo mu mujyi wa Manchester,Lincoln Strong kugira ngo amutoza byisumbuyeho.

Georgina yahaye amasomo yihariye n’uyu musore utoroshye wishushanyije cyane ku mubiri wamusanze mu nzu ya Cheshire asangiye na rutahizamu wa Man Utd Ronaldo hamwe n’abana babo.

Georgina akunda cyane imyitozo ndetse kenshi akunze gushyira hanze amafoto ari muri Gym ndetse n’ayo ari kwitozanya na Cristiano Ronaldo.

Strong yashyize hanze amashusho Georgina ari gutera amakofe n’imigeri mu myitozo bakoranye arangije yandikaho ati "Imyitozo hamwe na Georgina.ari agenda amera neza buri gihe."

Igikombe cy’isi cyo muri Qatar kizatangira mu kwezi gutaha,kizarebwa n’abarenga miliyari ku isi.




Georgina ari gutozwa n’indwanyi ya MMA


Comments

Kubatiza 26 October 2022

Rya ubuzima mwana ugezweho