Print

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yasuye abanya Mozambike mu isoko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2022 Yasuwe: 2569

Perezida Kagame wagiriye uruzinduko muri Mozambique, yasuye Umurwa mukuru Maputo, anasura isoko riri hafi y’inyanja, aganira n’abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique.

Nkuko amafoto yafashwe abigaragaza,Perezida Paul Kagame yakiranywe urugwiro n’abaturage bo muri iki gihugu yagiye asanga mu bice yasuye byo mu Murwa Mukuru, Maputo birimo n’iri soko ry’amafi riherereye ku nyanja y’Abahinde.

Perezida Kagame yageze muri Mozambike kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’umunsi umwe,aganira na Perezida Felipe Nyusi ari nabwo yaboneyeho gusura abatuye ba Maputo.

U Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye umutekano,ubucuruzi n’ishoramari.

abikorera bo mu Rwanda no muri Mozambike bashishikarizwa gushora imari muri ibi bihugu byombi.